Ibyavuzwe n'abahanga 10

Ntuzigere ugurisha izuba ryawe ngo hanyuma ugure agatadowa byaba ari agahinda,

Ntabanyabwenge buhambaye babaho habaho abarambana ibibazo ntibabirekure kugeza babonye ibisibuzo,

Kumenya byinshi ntabwo ari ukwirundaho amakuru ahubwo ni ukumenya iyo uyavana

Ubuzima ni nk'igare kuko iyo uhagaritse kurinyonga rirahengama ahubwo rikagwa ukagwana naryo.

Wiberaho abo mu muryango wawe n'abo mufitanye amasano gusa ahubwo beraho ikiremwamuntu nibwo uzaba uri uw'ubushobozi ndengamipaka

Niba ushaka ubuzima bw'ibyishimo n'akanyamuzeza gahambaye ntagereranwa fata ubuzima ukeneye kandi urota uzabanze wirengagize abandi ubigizeyo rwose wiherere usigarane nawe ubwawe, ubuzima, intego n'agashumi ko kubihambiriza

Ubuzima bufite icyo bumaze ni ubwo kubaho ufasha abandi utabaho uko bashaka cyangwa babyifuza ahubwo ubakorera ibyo batabasha kwikorera nibwo uzaba uri uwanyawe kandi w'agaciro ka nyako

Hitamo ubuzima busa no kwigunga mu buto bwawe uhugire ku ntumbero yawe ubuzima bwawe buzaba ubw'agaciro ntagereranwa

Mu buto Ukwiye kumara igihe kini urundanya amafaranga ariko uko ujya muzabukuru ukwiye kugena ikindi gihe uzamara uyatanga atari kumuryango wawe gusa ahubwo no kuri rubanda nibitaba ibyo uzapfa kandi uzaba upfuye nabi,

Ntuzigaragaze na rimwe ugambiriye akarubanda gasumbye aka sobuja rubanda si urwawe, bwika ahubwo ukomeze urugendo rwawe bucece.

Ntugashyire ikizere cyawe cyose ku nshuti zawe gusa ahubwo wige no gukoresha abanzi bawe

Ibyo ugambiriye jya ubuhisha cyane kandi kure ntihazigere urabukwa ibyo aribyo

Ibyo uvuga bijye biba bicye cyane ugereranije n'ibiri ngombwa

Menya ko hari byinshi bishingiye ku gusigasira izina ryawe uririndishe ubuzima bwawe ubwabwo

Uzige amayeri y'uko ibyo ukeneye ubigeraho ari abandi babikoze ahubwo ibyo ubyiyitirire

Kora uko ushoboye abandi bakugane siweho ugomba kubagana bagoimba kuza byaba ngombwa ugakoresha n'indobani bakizana byanze bikunze

Rwana no kugera ku ntsinzi wifashishije ibikorwa bifatika atari ibitekerezo n'amagambo masa

Ni ukwiyanduza kudasanzwe witera indwara hungira kure abo bose uziko batameze neza batanezerwa kandi bahora basa n'abanyabyago mu buzima bwabo bitaze kuko ibyo birandura.